Twatangiye kuva mbere hose tubwira abanyarwanda mu Nyabutatu ko badakwiye gushyigikira FPR INKOTANYI mu mugambi wayo wo kwimika intambara zo gutsemba inzirakarengane mu Rwanda no mukarere k’ibiyaga bigali dutuyemo, mwishe amatwi ntimwumva impuruza . Mukomeza nkana gutanga ubufasha butandukanye mubizi, aha singaruka kuri buri kimwe kuko sinabirangiriza, ndavuga k’umurongo umwe ukuriye yose, kuko ariyo ruhurura iri kubakukumbira mu irimbi rimwe rukumbi, nkuko FPR INKOTANYI ibifite mu migambi yayo kuva yashingirwa mu gihugu cya Uganda kugeza ubu no mugihe yo ubwayo izarimbukira.

Banyarwanda mukunda u Rwanda n’abanyarwanda mwihereyeho mwebwe ubwanyu, mwakagombye kuba mwarahagaritse kwinjira mu gisirikali cya RDF kuko imbaraga muyitiza nizo nkomoko y’akarengane abanyarwanda bakorerwa kuva 01/10/1990; gereza, kwakwa imitungo, kwicwa, guhunga, nibindi bibi byose muzi twazaniwe n’inkotanyi. Imbaraga mutiza RDF niyo nkomoko y’ubushotoranyi mubona cg mwumva bukorwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda. FPR muri rusange nkuko Gacamigani W’ umunyarwanda yabivuze ati:
” inkubisi y’amabyi irayitarukiriza ”
Izo mbaraga mwahaye RDF nizo zigiye kuba intangiriro yo kurimbuka kwabanyarwanda uhereye Kuri RDF ubwayo hagakurikira FPR INKOTANYI yose abayikunda nabayikoreye bazi cg batazi.

Ibi byose mvuze haruguru mpereye mu ntambara zo muri Congo Kuva 1996 nkabara abanyarwanda bonyine baziguyemo hari abo byagora kubyumva none, bazabyumva neza mumyaka iri imbere kuko intambara igikomeje kandi ubu ikomeye kurushaho. Ndavuga iyi ntambara iri kuba ubu yitiriwe M23 u Rwanda rufatanyije na Uganda mu mugambi wo gucamo kabili 2 Democratic Republic of Congo uburasirazuba bwose bukaba ikindi gihugu cy’abatutsi kizitwa repubulika ya Kivu nubwo bitazashoboka kuko umugambi wo kubanza kurimbura abahatuye, ubu usa nuwabahagamye kuva iyi ntambara itangiye rero, M23/RDF +UPDF barishimira ubutaka ubu bariho, ntibashaka kwereka abanyarwanda ko urubyaro rwabo rwahashiriye ahubwo baririmba gufata Ruchuro na Masisi bakaririmba kugota umugi wa Goma, ibyabapfu ntibibareba ushaka kujyana nanjye muburyo bw’imibare abare incuro RDF imaze kwangaja abasirikali abato n’ abakuru muri iyi myaka 2 ngo izibe icyuho kiri kumirongo yimbere k’u rugamba itanga imyanya n’amapeti ngo urugamba rubashe gukomeza nubwo yo izi neza ko itazarutsinda.

Twababwiye muburyo bw’incamake abishwe n’indege SUKOÏ 25 tubabwira kandi abishwe na Drone mibice bya KIBUMBA _KIWANJA na KICHANGA mu matariki atandukanye! aha tuvuga abayobozi gusa kuko abasirikali basanzwe bapfa ni uburo buhuye ntawababara ngo abarangize. Dukomereje mugace ka MWESO aho FARDC yesuye itababarira M23/RDF+UPDF kuri uyu wambere Tariki 05/02/2024 Aho indege yo mu bwoko bwa Sukoï 25 yibasiye ibirindiro byahitwa BUSHANGA muri Mweso igahitana abarenga 128 ninkomere 18 zakomeretse bikomeye ubwo niko Drone nayo yari yihereranye M23 /RDF+UPDF Ruchuro, aho yibasiye ibirindiro byahitwa Kivuma ikabararika uyu ni umunsi M23/RDF itazibagirwa mu mateka yayo kuko uku gutakaza kuri iki kigero ari inkuru y’incamugongo yatashye ikigali, icyunamo kigakomeza. Iyi ni nkuru kandi yibyishimo kuri FARDC nabafatanyabikorwa bayo kuko kwa Kisekedi amagambo yuzuzanya n’ibikorwa.

Sinarangiza ntavuze cg ntabwiye abakunzi bacu ko M23/RDF+UPDF aho yanyuze hose igerageza kujya gutanga umusada kuva 20/01/2024 kugeza uyu munsi mu nzira yahuye nuruva gusenya kuko Wazalendo iryamiye amajanja abenshi ni abasigaye banitse amenyo ku nzira, ibikoresho Wazalendo ikabyifatira.

Uruzica imbwa ruyiziba amazuru n’amassions M23/RDF muzaba ifumbire yubutaka bwa Congo, umuvumo niwo murage ubu mufite.

Ndindabahizi

By Uwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *